Ingingo wakwitaho mbere yo guhitamo umufasha
Muri iyi minsi, ingo zitandukanye ziri kugenda zisenyuka kurusha mu
bihe byo ha mbere, ku buryo buri wese yumva ashaka kugira icyo akora mu
rugamba rwo gushakira umuti iki kibazo. Hari abana baba mu muhanda no mu
bigo ngororamuco kandi atari ho bakwiye kuba ; ibi bigaturuka ku
ngaruka z’ ababyeyi babanye hari ibyo batabanje gutekerezaho cyangwa se
kuganiraho.
Muri iyi nkuru, haragaragaramo zimwe mu ngingo nyamukuru zo
gutekerezaho cyangwa se kugenzura mbere yo guhitamo umuntu muzabana
ubuzima bwose, akakubera mama cyangwa se papa w’ abana uzabyara.
Niba wemera ko Imana ibaho kandi ko ishobora byose
1.
saba umuremyi wawe kugufasha muri icyo gikorwa aguha imbaraga mu guhitamo neza umugore cyangwa se umugabo mushobora kuzabana mu gasazana hatabaye urupfu.
2.
Ganira n’ umutimanama wawe. Burya buri wese
aganira n’ umutima we mbere yo gufata icyemezo icyo aricyo cyose, si
byiza na gato gufata icyemezo igihe umutimanama wawe uguhatira gukora
ibitandukanye. Burya ku bantu batagize ibibazo bihungabanya
imitekerereze si kenshi umutimanama w’ umuntu umushuka. Ku bantu benshi
burya isura ya mbere uhaye umuntu ukimubona akenshi usanga n’ ubundi
ariyo y’ ukuri.
3.
Kora iperereza ryawe bwite : gerageza kumenya
impamvu uyu muntu agushakaho umubano. Ese aragukunda uko uri, cyangwa
akeneye umuntu ku buryo buri wese bahura bahita bakomezanya? Ese ni
ukubera iki ashaka gukora ibintu bisa n’ aho bidasanzwe ngo abe yashaka
kubana n’ umuntu bakomoka mu gihugu kimwe cyangwa umuco umwe? Nusanga
agukundira amafaranga, akazi ufite, umuryango ukomokamo, imitungo n’
ibindi nk’ ibi, uyu muntu uzamwibagirwe kuko nta kindi yakuzanira uretse
ibibazo n’ agahinda gusa.
4.
Menya umuntu witegura kubana nawe mbere y’ uko murushinga:
Kubona umuntu rimwe cyangwa se kabiri ari kumwe n’ inshuti ze ntabwo
bihagije ngo ube wahita uvuga ko ubonye umuntu wo kuzabana nawe. Shaka
umwanya muganire mwenyine, umenye ibyo atekereza, ibyo aha agaciro, ibyo
akunda n’ ibyo yanga, ubundi wumve niba wabana n’ umuntu nk’ uwo.
5.
Ganira n’ abantu batandukanye (ni byiza ko baba
benshi bataba umwe gusa) bazi neza umuntu witegura kubana nawe. Niba
udashoboye kubikora saba umwe mu bantu wizeye abigukorere. Vugana na
benshi mu bantu baziranye, ndetse n ‘ abatari inshuti ze, kuko inshuti
ze zishobora kumuhishira.
Gerageza kumenya utuntu dutandukanye two mu buzima busanzwe, nk’
ibijyanye no kumenya niba arakara ubusa, uko yitwara iyo arakaye, ese
arihangana, agira ikinyabupfura, akunda abantu, uko yumvikana n’abantu,
uko afata abantu badahuje igitsina, uko abanye n’ ababyeyi be (niba
abafite) cyangwa n’ abo babana, niba akunda abana, ibyo akunda gukora n’
ibindi.
Gerageza kuganira n’abantu baziranye ugamije kumenya imishinga afite
mu gihe kizaza. Ese iyo mishinga ihuye n’ iyo yakubwiye ? Gerageza
kumenya byinshi bishoboka. Genzura imishinga ye y’ igihe kizaza – aho
yifuza ko mwazajya gutura, ubuzima yifuza ko mwazabaho, uburyo akoresha
amafaranga ndetse n’ ibindi bintu atunze. Niba udashoboye kubona
ibisubizo by’ ibi bibazo byose mu nshuti ze, bimwibarize we ubwe ubundi
ugenzure niba atari kukubwira ibyo atekereza ko ushaka kumva.
Hari igihe umuntu asezeranya byinshi abakunzi babo mbere yo kubana,
kugira ngo abone umufasha yifuza ariko nyuma yaho byose akabyibagirwa
ntibazigere babikora. (ibi biba ku bagore ndetse no ku bagabo)
6.
Shakisha amakuru ku muryango we. Uko abana n’
ababyeyi, abavandimwe ndetse n’ umuryango we mugari. Ese ni iyihe
mishinga abafite ho y’ igihe kizaza? Ese ibi byazagira ingaruka ki ku
rugo rwanyu? Ese ababyeyi be bagira imico ki ? Ese ababyeyi be
bashyigikiye umubano wanyu, cyangwa bakora uko bashoboye ngo
babatandukanye ? n’ ubwo mu buzima bw’ iki gihe ibi byose bititabwaho
ndetse bidahabwa agaciro nyamara ngo biba bikenewe kugira ngo urugo
rukomere.
7.
Menya niba ushobora kumvikana n’ umukunzi wawe.
Ni byiza ko muganira mbere yo gushinga urugo ibijyanye no kuringaniza
imbyaro, ese niryari yifuza kubyara abana, ese yumva mwabarera mute,
ibijyanye no gushaka abakozi bo mu rugo, amashuri yumva abana bakwigamo,
uko yazafata umuryango wawe cyangwa se uwe, ukamenya niba iyo agize
ikibazo yumva yakugisha inama mbere yo gufata icyemezo.
8.
Reba uko yitwara mu bihe bitandukanye hamwe n’ abandi, uko ahura n’ ibintu bitandukanye mu bihe bitandukanye, ndetse n’ uko afata abantu batandukanye bahuriye mu bihe bitandukanye.
9.
Menya neza imyemerere y’ umukunzi wawe. Ni byiza
ko ubana n’ umuntu muhuje imyumvire cyangwa se muzi neza ko mugomba
kubahana ku bijyanye n’ imyemerere igihe mutayihuje, ndetse mukanubaha
ibijyanye n’ imigenzo igendana n’ imyemerere yanyu. Igihe iki kintu
mutabasha ku cyumvikanaho, bishobora kubakururira amakimbirane ahoraho
mu muryango wanyu.
10.
Wikwihuta. Ingo nyinshi zisenyuka kuko abantu
babanye batabanje gufata igihe gihagije cyo kumenyana no gukora
ubushakashatsi ku bakunzi babo, nk’ uko byagaragajwe haruguru cyane
cyanemu bihugu byateye imbere aho bavuga ko abantu bamenyana icyumweru
kimwe bagahita bafata icyemezo cyo kurushinga hashira ikindi
bagatandukana.
11.
Ibaze uti ‘ese koko nkeneye uyu muntu nka mama cyangwa se papa w’ abana banjye ?’
niba utarabyiyumvamo neza cyangwa se ufite gushidikanya, ongera
utekereze. Ibuka ko gushyingirwa atari ibintu by’ uno munsi cyangwa ejo
gusa ahubwo ko ari iby’ ubuzima bwose, kandi ko ikiruta ibindi muri icyo
gikorwa ari ugushinga umuryango. Niba ubona umukunzi wawe ashobora
kutazavamo umubyeyi mwiza, uzaba uri guhemukira abana uzabyara kuko hari
ibyo bazabura kuri uwo mukunzi wawe.
12.
Ntuzigere na rimwe wemera ko hagira ugushushubikanya mu gukora ubukwe. Umutima wawe uba ugomba kumva ko ariwo ubwawo ufashe icyemezo, ntabwo ari umutima w’ undi muntu uwo ariwe wese.
13.
Ntuzigere na rimwe wemera gushyingirwa kuko wahawe amafaranga cyangwa se ukurikiye ubukire.
Aya ni amakosa akomeye kuko ubukwe ni gahunda y’ ubuzima bwose. Nonese
icyo ukurikiye gishize nawe wahita utandukana n’uwo mwashakanye ?
Ibi bintu byose bikurikijwe, ibyago byo kugira urugo ruhoramo
amakimbirane, intonganya biganisha ku gusenya byagabanuka cyane.
Guhitamo umufasha (umugore/ umugabo) ibi kandi ni cyo cyemezo gikomeye
umuntu afata mu buzima bwe, kuko umufasha wawe ashobora gutuma ubuzima
bwawe buba bwiza cyangwa se bubi, mu bihe byiza cyangwa se bibi by’ ubu
buzima. Ni byiza ko iki cyemezo ukiganiraho n’ ababyeyi inshuti n’
abandi wizera gusa gufata icyemezo bikaba ibyawe wenyine.