mardi 6 décembre 2011

Ibintu 10 abagabo bakunda ku bagore

Ibintu 10 abagabo bakunda ku bagore
Tuesday 6 December 2011

Ubushakashatsi ku biranga umugore mwiza bukomeje kuba bwinshi mu bice byose by’ isi, bashakisha ibintu by’ ingenzi cyane abagabo bakenera ku bagore. Hano twabakusanyirije ibintu 10 byatuma umugore ubyujuje ateretwa n’ abagabo bose, nk’ uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza.
1. Agomba kuba afite amaso meza
Ibi byemejwe n’ ikinyamakuru kimwe cyandika ku bagore nyuma y’ ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 9000 kuri interineti. Iki gice cy’ umubiri kikaba cyaravuzweho gukurura abagabo cyane kurusha ibindi umuntu yakeka (abavuze ko bakunda ijwi ni 3%, abakunda imisatsi ni 6%, igihagararo ni 15%, naho 21% bemeza inseko). Amaso yarushije ibi byose kuko yagize 40% by’ amajwi y’ ababajijwe bose.
2. Agomba kuba atuje
Nk’ uko ubushakashatsi bwabanje bubigaragaza, ubwenge ntabwo bukwiye kwirengagizwa (bwagize 18%), gusa umutuzo uza imbere y’ ubwenge kure kuko wabonye amajwi 46%.
3. Agomba kuba ateye neza
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo ibihumbi bibiri bwo bwerekanye ko abagera kuri 45% bikundira abagore bateye ukuntu gushimishije amaso yabo, mu gihe abandi 34% bakururwa n’ abagore cyangwa abakobwa bananutse.
4. Agomba kuba yambara kigore
Abasubije ku rubuga internaute.com, 50% bivugiye ko umugore mwiza agomba kuba yambaye inkweto ndende, imitako ku mubiri we ndetse yambaye n’ akajipo. Ibi ariko ngo ni byiza ku bagore batangiye gukura, kuko abasubije bagera kuri 55% bavuze ko bikenewe ko umugore yambara kigore igihe afite hagati y’ imyaka 45 na 55, naho abagera kuri 54% bavuga ko ibi bikenewe ku bagore bari hejuru y’ imyaka 55.
5. Agomba kuba afite uturangabwiza mu maso
Uru rubuga ruvuga ko abo rwabajije bagera kuri 42%, bemeje ko uturangabwiza dukurura benshi. Aha twavuga nk’ amaso y’ amatama (fossettes) ndetse n’ akananwa gasa nk’ akaguyemo, nabo ngo bakurura abagera kuri 23%. Gusa aha ntitwakwemeza ko ibi abanyarwanda babireba igihe bagiye gutereta.
6. Agomba kuba azi kwiyitaho
Ubushakashatsi bwerekanye ko umugore mwiza agomba kurangwa n’ isuku idasanzwe, kugira ngo arushe abandi. Agomba kuba atirengagiza utuntu twose ndetse n’ uduto, nk’ imitere y’ icyumba akoreramo, imodoka agendamo, cyangwa se imyenda yambara.
7. Umufaransakazi ajya aba mwiza
Ubushakashatsi bwakozwe n’ urubuga ruhuza abantu Meetic, rwagaragaje ko mu bagore bo mu bihugu bitandukanye bigize isi, abafaransakazi ngo baba bitwara neza ku buriri kurusha abadagekazi, abanya-espanye, abongereza n’ abandi. Icyakora ariko uru rubuga ntacyo rwigeze rutangaza ku banyarwandakazi.
8. Agomba kuba afite imisatsi y’ umukara, myiza
Mu bazungu, habamo abafite imisatsi yenda kuba umweru, ndetse n’ abafite iy’ umukara. Ubu bushakashatsi rero, bwerekanye ko abagera kuri 53 bikundira abagore bafite imisatsi y’ umukara.
9. Agomba kuba afite imisatsi miremire
58% by’ abagabo babajijwe, bemeje ko umugore aba ari mwiza cyane iyo afite imisatsi, gusa ngo kubera hadutse imisatsi y’ imiterano abemeje iyi ngingo ni 9% gusa.
10. Agomba kuba arimwo umukozi
Abagabo bagera kuri 60% bemeza ko umugore ufite akazi, byaba ngombwa akaba afite icyo ayobora bimwongerera amahirwe yo kuba yakurura abagabo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ abantu batandukanye mu bihugu byateye imbere. Ibi bivuze ko hari bimwe mu byo bishimira ku mugore bishobora gutandukana n’ ibyo abagabo b’ abanyarwanda bakunda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire