mardi 6 décembre 2011

Umwe mu banyamategeko bunganira madamu Victoire Ingabire yabwiye urukiko ko “umutwe w’ingabo wa CDF Ingabire ashinjwa kugira uruhare mu kurema ni uwo Vital Uwumuremyi, ubwe yihimbiye kuko ntaho ugaragara ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere”.
Ano magambo, maitre Gatera Gashabana, yayavuze kuri uyu wa mbere, tariki 05 Ukuboza 2011, ubwo uruhande rw’abanyamategeko bunganira Ingabire rwariho rugeza ku rukiko icyo rutekereza ku bisubizo byantanzwe ku bibazo 150 rwabajije Majoro Vital Uwumuremyi na Lt Col Tharcisse Nditurende.
Uwumuremyi na Nditurende baregwana kandi bakanashinja Madamu Ingabire Victoire bimwe mu byaha aregwa birimo n’icyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba.
Me. Gashabana, yavuze ko “nta na hamwe hagaragara imikoranire hagati ya Lt Col Tharcisse Nditurende na Ingabire mu gihe Nditurende yari i Burundi ngo kandi nyamara ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yari umuyobozi w’ikirenga we mu gikorwa cyo gushyiraho umutwe wa gisirikare wo kurwanya Leya y’u Rwanda.
Uno munyamategeko yabwiye urukiko ko imwe mu nimero z’ikinyamakuru umuseso, kuri ubu cyahagaritswe mu Rwanda, yigeze kuvuga ko hari gushakishwa abantu bo gushinja Ingabire Victoire.
Ku birebana n’ibyasubijwe na Nditurende, Me. Gashabana, nk’uko BBC ibitangaza, yabwiye urukiko ko [Nditurende] ari umuntu waguye mu mutego w’ubugambanyi yatezwe na Vital Uwumuremyi afatanyije n’inzego z’ubutasi.
Kuri Me. Gashabana, ngo ntibihagije kuba ubushinjacyaha buvuga ko Vital yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa.
Ku bw’iyi mpamvu, yasabye urukiko kubaza abinjira n’abasohoka, avuga ko bakoze impapuro yise “des faux papiers”, tugenekereje bisobanuye impapuro mpimbano.
Yanasabye kandi urukiko kwifashisha impuguke zigasuzuma zimwe mu nyandiko ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yandikiranaga na Vital Uwumuremyi, aho ngo ubutumwa bumwe bwoherejwe saa sita n’iminota 50 z’amanywa kandi ngo igisubizo cyabwo kikaboneka nk’isaha imwe imbere y’uko bwoherezwa.
Me. Murenzi wunganira Vital Uwumuremyi ntiyigeze yanga kiriya cyifuzo cy’uko hakwifashishwa impuguke.
Gusa, ku birebana na kiriya kibazo cy’amasaha akemangwa n’uruhande rw’abunganira Ingabire, Maitre Murenzi ngo atekereza byaba bifitanye isano n’amasaha atari ku gihe yo kuri mudasobwa ubwo butumwa bwohererejweho.
Me. Murenzi avuga ko ibyavuzwe na Majoro Uwumuremyi na Lt col Nditurende byose byuzuzanya ndetse ngo nta kuvuguruzanya kubirimo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire