mercredi 30 novembre 2011

Imiterere y'amazina y'inka n'ubwiza bwayo
Mu mazina y'inka abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima rigendera ku kabangutso. Ni ukuvuga imikoreshereze y'ubutinde bw'inyajwi.

Babipimye bate rero?
Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore kubyumva.

" Rutiimiirwa ziri mu mihigo "

Turabona muri uyu mukarago ko inyajwi ya mbere ifite ubutinde bubangutse, iya kabiri n'iya gatatu zikagira ubutinde bunimbitse, izikurikiyeho zose zikagira ubutinde bubangutse. Akabangutso kakaba rero gahwanye n'inyajwi ibangutse, naho inyajwi inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Urugero tumaze kubona rukaba rubara utubangutso 12.

Abasesenguye amazina y'inka babyitondeye basanze
- hari agizwe n'imikarago ifite utubangutso 9
Uruqero : Inka ya Rumonyi
Rutagwaabiz(a) iminega
(i) nkuba zeesa mu bihogo
Rwaa mugabo nyirigira
(i) mbizi(i) isaanganizw(a) ingoma
n'umugabe w'i Ruyuumba
(i)kiiseesuur(a) imbibi
...

- hari agizwe n'imikarago ifite utubangutso 10
Urugero : Inka y'i Nyanza.
Ruti rwuuhira isahaaha
ingabo zihomerera impuunzi
rwaa manywa ya rugemahabi
Inkaburano y'impiingaane
Ya rukanikandoongoozi
Irazimena zigakubita
Zigituruka mu kireere.
...

- hari agizwe n'imikarago y'utubangutso 12
Uruqero : Inka ya Musoni.
Rwiiyamirira yuuhira imbuga
(I) nkuba zihiindura abanyabihogo
Rwaa Miriindi ya Siimugomwa
Imaana yaremye inyamibwa y'Impeta
Ntiibeho urugiingo uyihinyura
Yamara kuyigira intayoberana.
....

Icyitonderwa : Mu ibara ry'utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere iburizwamo; inyajwi itangira umugemo ntibarwa.
  
Akamaro ko kwiga amazina y'inka
Umuntu yakwibaza niba kwiga amazina y'inka ubu hari akamaro bifite.
Uwabyibaza ntibyaba ari ugutazira. Birumvikana ko muri ibi bihe ndetse n'ibizaza ntawe uzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya ubuhanga bw'inganzo iyi n'iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni byiza. Cyane cyane byagira akamaro mu gihe umuntu yacengera iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo. Nka Musenyeri Alegisi Kagame yacengeye iyi nganzo y'amazina y'inka, hanyuma aza kuyigenderaho ahimba "Umuririmbyi wa Nyiribiremwa" n'"Indyoheshabirayi".

Byongeye kandi umuntu ushaka kumenya ubuhanga bw'abahanzi b'i Rwanda ntagere kuri iyi nganzo y'amazina y'inka, ngo arebe ubuhanga bw'itondeke ripimye, yaba atakobwe byinshi. Ubwo buhanga bw'itondeke ripimye bavuga ko ntaho rikunda kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda (Francis Jouannet ), Prosodo1ogie et Phono1ogie Non Lineaire, 1985, p.73). Ibyo byaba ari nka bya bindi byo kwambara ikirezi ntumenye ko cyera.

Mu mazina y'inka harimo ko ubuhanga buhanitse. Uretse ubwo buhanga bw'itondeke ripimye, usangamo injyana, ari iy'isubirajwi, ari iy'isubirajambo; usangamo ubuhanga bwo gukoresha ijambo ryabugenewe; usangamo uburyo bwo gukoresha imibangikanyo; usangamo imizimizo myinshi inyuranye. Usangamo n'icyo abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo risingiza cyangwa se interuro y'amagambo asingiza abami muri rusange cyangwa ingoma, hakaba n'asingiza umwami uyu n'uyu, ibikorwa bye cyangwa amatwara ye. Uwashaka kumenya imyifatire y'Abanyarwanda bo hambere, agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, yabisanga mu mazina y'inka. Ubutwari n'umurava birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa.Abisi n'ingoma babayeho
  Abisi Ingoma
1. Nkibiki Gahindiro

2. Mugaragu Gahindiro na Rwogera

3. Bwarike bwa Mahanane Gahindiro na Rwogera

4. Bukambe Rwogera na Rwabugiri

5. Bikungero bya Murema Rwogera na Rwabugiri

6. Ndangamira ya Muyoboke Rwabugiri

7. Mareba Rwabugiri

8. Rukazambuga rwa Serupfura Rwabugiri

9. Rutaneshwa rwa Bikungero Rwabugiri na Musinga

10. Ndibyariye Musinga na Rudahigwa

11. Nyagahungu Rudahigwa

12. Sebikara Mariko Rudahigwa
 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire