mercredi 30 novembre 2011

IMVANO Y'INGANZO Y'AMAZINA Y'INKA
Mu Rwanda rwa cyera inka yari ifite agaciro gakomeye. Inka ni yo yarangaga ubukire. Niyo yari ifaranga ry'ubu. Inka ni yo yari ipfundo ry'ubuhake. Tuzi kandi neza ko ubuhake bwarambye mu Rwanda. Bwanahambiraga umugaragu kuri shebuja, akitwa umuntu we, akamwirahira. Bwagiye buvuna benshi bakabuvugiraho. Bati "ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru".

Hari n'abo bwatoneshaga bakarenguka. Bati "ubuhake bwa cyane bukunyaza mu ngoro". Bwateraga ubwibombarike. Bati: "iyo ubuhake buteye hejuru uratendera". Ariko rero kandi uwafataga nabi abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga. Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu na shebuja babaga bafitanye ubumwe bukomeye bwafatiye ku nka. Iyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza ahandi.

Intwari yo ku rugamba yagororerwaga inka. Inka yungaga inshuti. Uwahemukiye undi mu bintu bikomeye, akamuha icyiru cy'inka. Inka yahuzaga inshuti kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti z'amagara.
Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga yaraye arongoye baramubyukutukirizaga, inka zikamukamirwa. Mu itwikurura ry'umugeni bazanaga amata. Umubyeyi yarabyaraga, bajya kumuhemba bakazana amata.
Umwana iyo yahambaga se cyangwa sekuru yahabwaga inka y'inkuracyobo (inkuramwobo). Umwana wahambaga nyina cyangwa se nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro, hakazamo ibyo guha amata abana b'uwatabarutse. Mu ndamukanyo z'abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga. Bati "gira inka", "amashyo"

Nta wakwiyibagiza ko mu byo Abanyarwanda bafatiragaho bagena ibihe by'umunsi, inka yari iri mo.
Baravugaga bati :

  • Inka zivuye mu rugo (aho ni nko mu masaa moya)
  • Inka zikamwa (aho ni nko mu masaa moya na 15 - ubwo ziba zikamirwa ku nama, ku irembo)
  • Inka zahutse (aho ni nka saa mbiri)
  • Inyana zahutse (aho ni nka saa moya irengaho duke)
  • Inyana zitaha (nko mu masaa yine)
  • Mu mashoka (nko mu masaa saba)
  • Inka zikuka cyangwa mu makuka (nko mu masaa munani)
  • Inyana zisubira iswa (nko mu masaa cyenda)
  • Inka zihinduye (nko mu masaa kumi)
  • Inyana zitaha (nka saa kumi n'imwe)
  • Inka zitaha (nka saa kumu n'ebyiri n'igice)
  • Inka zikamwa (nko mu masaa moya).
Uwagendera byonyine kuri ibi byose tumaze kubona ntiyatangazwa no kubona haravutse ubuvanganzo bufatiye ku nka. Ibyo bigaragarira
  • Mu mahamba : ni indirimbo zaririmbwaga n'abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo zirazwi mu Rwanda hose.
  • Mu mabanga cyangwa mu mahindura : indirimbo abashumba baririmbaga inka zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.
  • Mu nzira : indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga cyangwa ibibumbiro.
  • Mu ndama : indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu, bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari n'ubwo zaririmbwaga mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n'abakobwa bahimbazaga izo ndirimbo baziha amashyi.
  • Mu byisigo : indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe n'inka zabaga zayashotse.
  • Mu myama (mu myoma) : indirimbo zaririmbwaga mu gihe cy'impeshyi, zigisha (zigana ahari ubwatsi).
Abandi batangiye kuyisingiza mu mazina.
AMAZINA Y'INKA ICYI ARI CYO
Amazina y'inka ni nk'ibyivugo, nako ni ibyivugo by'inka. Inganzo y'amazina y'inka yadutse ahagana mu w' 1800 ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. Kuva icyo gihe ni bwo abisi (abahanga mu byo kwita inka) batangiye ibyo kureba (mu bwenge) inka bakaziremesha ingamba. Inka baziremyemo imitwe bakayirwanisha. Buri mutwe w'inka wari ubangikanye n'umutwe w'ingabo nk'uko bigaragarira kuri iyi mbonerahamwe.

  Umutwe w'ingabo Umutwe w'inka Ingoma waremeweho
1. lbanyansanga Insanga Gihanga

2. Abakaraza Imirishyo Ruganzu Bwimba

3. Abariza Ibirayi Cyirima Rugwe

4. Abadaheranwa Inshya z'i Remera Mibambwe Mutabazi

5. Abadaheranwa Inka i Rwanda Ruganzu Ndori

6. Abashakamba Umuhozi Mibambwe Gisanura

7. Abazirakubingwa Ibinda Yuhi Mazimpaka

8. Ababanda Imitagoma Yuhi Mazimpaka

9. Indara Amarebe Yuhi Mazimpaka

10. Nyaruguru Inkondera Cyirima Rujugira

11. Nyakare Ibyiza Cyirima Rujugira

12. Imbanzamihigo Abazatsinda Cyirima Rujugira

13. Abarima Nyamumbe Cyirima Rujugira

14. Indirira Inyamuteri Cyirima Rujugira

15. Abakemba Imisugi Cyirima Rujugira

16. Ababito Inkungu Kigeri Ndabarasa

17. Imvejuru Inkabuzima Kigeri Ndabarasa

18. Abashumba Umuriro Kigeri Ndabarasa

19. Abatanguha Mpahwe Kigeri Ndabarasa

20. Abakwiye Amahame Mibambwe Sentabyo

21. Impara Impara Mibambwe Sentabyo

22. Intaganzwa Uruyenzi Yuhi Gahindiro

23. Uruyange Ingeyo Yuhi Gahindiro

24. Inzirabwoba Indirikirwa Mutara Rwogera

25. Abahirika Urugaga Kigeli Rwabugiri

26. Abarasa Ingaju z'i Sakara Kigeli Rwabugiri

27. Abashozamihigo Ingaju z'i Rwamaraba Kigeli Rwabugiri

28. Impamakwica Ingaju z'i Giseke Kigeli Rwabugiri

Buri mutwe wabaga ufite ibyiciro bitatu :
  • Amashyo y'inka yaremwe n'umutware w'ingabo, amwe ari ay'inkuku, andi ari ay'inyambo.
  • Amashyo y'abakomeye bari abatunzi bo muri uwo mutwe w'ingabo.
  • Inka z'imbata. Izo zari inka za rubanda bo muri uwo mutwe w'ingabo. Izo nka ntizari ingabane, ni izo umuntu yabaga yarihahiye.
Muri izo nka zose izo umwisi yitaga ni inyambo gusa. Abisi barwanishaga (mu mazina yazo) Ibihoqo (ubushyo bwaremwe butowe mu Rwanda) n'Amagaju (ubushyo bwaremwe butowe mu minyago ivuye mu mahanga nko mu Ndorwa cyangwa muri Ankole). Umwisi yabaga agiye kwita nk'ubushyo bwo mu mutwe w'Ibihogo akabuteza umutware w'Inyambo, akabuteza umutahira n'abarenzamase bo mu bushyo bw'Amagaju.

Umwami n'umutware w'ingabo umwisi yirindaga kubateza inyambo cyangwa kubitirira (kubapfobya, kubahinyura).
Umutware w'Inyambo n'ubwo umwisi yashoboraga kumwitirira yari umutegetsi ukomeye. Yashyirwagaho ngo agenge Inyambo zose zo mu mutwe w'inka uyu n'uyu. Ubwo butegetsi yaburagaga umwana we, bakagenda basimburana mu bisekuruza byabo. Na we umutware w'ingabo yashoboraga kunyagwa ingabo, akaba anyagiwe ko n'umutwe w'inka bibangikanye. Umutware w'Inyambo we ntiyanyagwaga, yari ashinzwe guhora yorora Inyambo, akagenda azongera mu ibangurira ry'Inkuku ku mapfizi y'Inyambo. Bwari ubumenyi umuryango we ushinzwe ku ngoma zose.

Ubwo bumenyi bwari buteye bute? Bwari ukubiri:
  • Uburyo bwa mbere bwari ubwo kubangurira inka z'Inkuku ku mfizi y'Inyambo. Izo zibyaye zikitwa ibigarama. Ibyo bigarama bikazabangurirwa na byo ku mfizi y'Inyambo. Izivutseho zikitwa Inkerakibumbiro. Izo nkerakibumbiro zabangurirwa ku mfizi y'Inyambo zikabyara Imirizo cyangwa Ibisumba (iyo ari izo mu mutwe w'inka utigeze ingegene). Imirizo cyangwa Ibisumba zamara kubangurirwa ku mfizi y'Inyambo hakavuka noneho Inyambo zuzuye bitaga Ingegene.
  • Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubangurira Inyambo z'Ingegene ku mfizi y'Inkuku zikabyara Ingegene.
Umuntu yakwibaza icyababwiraga ko Inyambo ari Inyambo yuzuye. Inyambo zari zifite umubyimba muremure n'amahembe maremare. Umuntu yakwibaza n'icyo bakundiraga Inyambo. Nta kindi kitari ubwiza bwazo. Barazimurikaga mu birori, barazitoje uko zigenda no kudakangarana muri ibyo birori. Umuntu w'ubu kugira ngo abyumve bimujye mu bwenge biraruhije. Ariko kandi kumva ubwiza bw'ikintu, bw'ibintu, bw'imikino n'ibindi bijyana n'ibihe ntibigoye.

Umutahira we yari umunyacyubahiro baremeraga ubushyo bw'Inyambo bwo mu mutwe uyu n'uyu w'inka akabubwiriza (akaburagira, akabukenura) bukazarinda busaza. Guha umutahira ubushyo byitwaga kumuziturira (kuzitura inyana mu kiraro bakazimuha) cyangwa kumuha inkoni (inkoni y'ubushumba). Inka zo muri ubwo bushyo zamaraga kuba amabuguma, umutware w'ingabo akazicyurira (akazegurira) umutahira, zikaba ize bwite.
Ubwo na we yaraziguzaga ku bashaka kuzikenuza, bakazamwishyura Imikangara. Inka ze bwite zahindukaga Imirundi y'inyambo (ni ukuvuga ko igihe bashakaga kurema amashyo yandi y'Inyambo yatorwaga inyana zo kugwiza ubushyo bushya). Uwo mutahira yabaga ari mu rwego rw'abashumba b'Inyambo. Ubushyo ashinzwe bwarasazaga bakamuremera ubundi bushyashya cyangwa bakaburemera umwana we w'umuhungu.

Abarenzamase
bo bari nk'abakozi. Bari bashinzwe kuragira (kwirirwa inyuma y'inka), bagakuka ibiraro, bagaca ibyarire. Bashyirwagaho n'umutahira.
      
IMYITIRE:Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza, umutahira w'inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz'ingenzi muri zo akazita, akaziha inshutso. Yamara kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y'intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.

Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso. Ubwo yitaga iy'indatwa muri za mpete, akayisingiza. Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ari yo ibanza, ikitwa impamagazo, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa impakanizi, ibindi bisingizo bikitwa imivugo. Igisingizo cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y'isonga yonyine) cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y'ingororano akayicyura ikaba iye y'ishimwe.
                              

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire