jeudi 24 novembre 2011

Imvubu yiyororeye niyo yamwivuganye!!!


Nyuma y’imyaka itandatu abana n’imvubu, kamere-bunyamaswa yaranze maze iri tungo ryirenze nyir’ukuryorora.
Marius Els, umworozi wo muri Afurika Yepfo yishwe n’imvubu yari yoroye mu gikingi cye. Ino mvubu nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail yatangiye kuyorora ifite amezi atanu gusa, akaba ndetse yarakundaga kuyigereranya n’umwana we.
Daily Mail itangaza ko mu ijoro ryo ku cyumweru gishize ari bwo ino mvubu, yari yarabatijwe Humphrey, yishe shebuja Marius Els, w’imyaka 41, nyuma yo kumukacanga ahantu hatandukanye ku mubiri.
Umubiri wa nyakwigendera watoraguwe wangiritse bikomeye, mu mugezi uca mu gikingi cya hegitari hafi 162 giherereye mu gice cy’icyaro aho yari asanzwe atuye.
Ubwo yicaga uriya mugabo, Humphrey [iriya mvubu] yari ifite imyaka itandatu, ipima ibiro 1200.
Ubugome bw’ino mvubu bwagaragaye muri Werurwe uno mwaka, ubwo yashakaga kugirira nabi abantu babiri bari batwaye ubwato buto barimo bagendagenda muri uriya mugezi wa Vall.
Nyuma yo kubavudukana, byasabye ko umubago w’imyaka 52 hamwe n’umwuzukuru we w’imyaka irindwi bava mu bwato, burira igiti.
Bari mu giti, bagerageje gusakuza no gukoma mu mashyi mu rwego rwo kwirukana iriya mvubu, dore ko yari yabategerereje munsi y’igiti, ariko biba iby’ubusa.
Kera kabaye, shebuja wayo yaje kuyishukashuka akoresheje urubuto rwa “pome”. Yatangaje ko icyatumye iri tungo rye rishaka gusagarira bariya bantu ari uko ryari rishonje.
Ku munsi w’ejo, nibwo Jeffrey Wicks, umuvugizi w’urwego rw’imidoka z’imbangukira-gutabara z’abikorera ku giti cyabo yatangaje ko, abakozi babo bahamagajwe igitaraganya kwihutira kugera kwa Bwana Marius Els. Hari ku mugoroba wo ku cyumweru gishize.
Jeffrey Wicks avuga ko abaganga bahageze bwa mbere basanze uriya mugabo yarumaguwe bikabije n’iriya nyamaswa-tungo gisimba.
Imvubu zifatwa nka zimwe mu nyamaswa zigira amahane cyane ku isi. Muri kamere yazo, zigira amahane menshi, bikaba akarusho iyo zifite ibyana.
Zikunze kwica abantu niyo ntacyo baba bazitwaye. Zifashisha akenshi amenyo maremare y’imikaka zigira. Aya menyo ashobora gukura kugera kuri sentimetero 50, zingana na kimwe cya kabiri cya metero.
Imvubu kandi igira uburemere bushobora kugeza kuri toni eshatu, ikaba ishobora kwiruka kilometer 3 mu isaha.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire