Muri iyi nkuru, haragaragaramo zimwe mu ngingo nyamukuru zo gutekerezaho cyangwa se kugenzura mbere yo guhitamo umuntu muzabana ubuzima bwose, akakubera mama cyangwa se papa w’ abana uzabyara.
Niba wemera ko Imana ibaho kandi ko ishobora byose
1.saba umuremyi wawe kugufasha muri icyo gikorwa aguha imbaraga mu guhitamo neza umugore cyangwa se umugabo mushobora kuzabana mu gasazana hatabaye urupfu.
2. Ganira n’ umutimanama wawe. Burya buri wese aganira n’ umutima we mbere yo gufata icyemezo icyo aricyo cyose, si byiza na gato gufata icyemezo igihe umutimanama wawe uguhatira gukora ibitandukanye. Burya ku bantu batagize ibibazo bihungabanya imitekerereze si kenshi umutimanama w’ umuntu umushuka. Ku bantu benshi burya isura ya mbere uhaye umuntu ukimubona akenshi usanga n’ ubundi ariyo y’ ukuri.
3. Kora iperereza ryawe bwite : gerageza kumenya impamvu uyu muntu agushakaho umubano. Ese aragukunda uko uri, cyangwa akeneye umuntu ku buryo buri wese bahura bahita bakomezanya? Ese ni ukubera iki ashaka gukora ibintu bisa n’ aho bidasanzwe ngo abe yashaka kubana n’ umuntu bakomoka mu gihugu kimwe cyangwa umuco umwe? Nusanga agukundira amafaranga, akazi ufite, umuryango ukomokamo, imitungo n’ ibindi nk’ ibi, uyu muntu uzamwibagirwe kuko nta kindi yakuzanira uretse ibibazo n’ agahinda gusa.
4.Menya umuntu witegura kubana nawe mbere y’ uko murushinga: Kubona umuntu rimwe cyangwa se kabiri ari kumwe n’ inshuti ze ntabwo bihagije ngo ube wahita uvuga ko ubonye umuntu wo kuzabana nawe. Shaka umwanya muganire mwenyine, umenye ibyo atekereza, ibyo aha agaciro, ibyo akunda n’ ibyo yanga, ubundi wumve niba wabana n’ umuntu nk’ uwo.
5. Ganira n’ abantu batandukanye (ni byiza ko baba benshi bataba umwe gusa) bazi neza umuntu witegura kubana nawe. Niba udashoboye kubikora saba umwe mu bantu wizeye abigukorere. Vugana na benshi mu bantu baziranye, ndetse n ‘ abatari inshuti ze, kuko inshuti ze zishobora kumuhishira.
Gerageza kumenya utuntu dutandukanye two mu buzima busanzwe, nk’ ibijyanye no kumenya niba arakara ubusa, uko yitwara iyo arakaye, ese arihangana, agira ikinyabupfura, akunda abantu, uko yumvikana n’abantu, uko afata abantu badahuje igitsina, uko abanye n’ ababyeyi be (niba abafite) cyangwa n’ abo babana, niba akunda abana, ibyo akunda gukora n’ ibindi.
Gerageza kuganira n’abantu baziranye ugamije kumenya imishinga afite mu gihe kizaza. Ese iyo mishinga ihuye n’ iyo yakubwiye ? Gerageza kumenya byinshi bishoboka. Genzura imishinga ye y’ igihe kizaza – aho yifuza ko mwazajya gutura, ubuzima yifuza ko mwazabaho, uburyo akoresha amafaranga ndetse n’ ibindi bintu atunze. Niba udashoboye kubona ibisubizo by’ ibi bibazo byose mu nshuti ze, bimwibarize we ubwe ubundi ugenzure niba atari kukubwira ibyo atekereza ko ushaka kumva.
Hari igihe umuntu asezeranya byinshi abakunzi babo mbere yo kubana, kugira ngo abone umufasha yifuza ariko nyuma yaho byose akabyibagirwa ntibazigere babikora. (ibi biba ku bagore ndetse no ku bagabo)
6. Shakisha amakuru ku muryango we. Uko abana n’ ababyeyi, abavandimwe ndetse n’ umuryango we mugari. Ese ni iyihe mishinga abafite ho y’ igihe kizaza? Ese ibi byazagira ingaruka ki ku rugo rwanyu? Ese ababyeyi be bagira imico ki ? Ese ababyeyi be bashyigikiye umubano wanyu, cyangwa bakora uko bashoboye ngo babatandukanye ? n’ ubwo mu buzima bw’ iki gihe ibi byose bititabwaho ndetse bidahabwa agaciro nyamara ngo biba bikenewe kugira ngo urugo rukomere.
7. Menya niba ushobora kumvikana n’ umukunzi wawe. Ni byiza ko muganira mbere yo gushinga urugo ibijyanye no kuringaniza imbyaro, ese niryari yifuza kubyara abana, ese yumva mwabarera mute, ibijyanye no gushaka abakozi bo mu rugo, amashuri yumva abana bakwigamo, uko yazafata umuryango wawe cyangwa se uwe, ukamenya niba iyo agize ikibazo yumva yakugisha inama mbere yo gufata icyemezo.
8.Reba uko yitwara mu bihe bitandukanye hamwe n’ abandi, uko ahura n’ ibintu bitandukanye mu bihe bitandukanye, ndetse n’ uko afata abantu batandukanye bahuriye mu bihe bitandukanye.
9. Menya neza imyemerere y’ umukunzi wawe. Ni byiza ko ubana n’ umuntu muhuje imyumvire cyangwa se muzi neza ko mugomba kubahana ku bijyanye n’ imyemerere igihe mutayihuje, ndetse mukanubaha ibijyanye n’ imigenzo igendana n’ imyemerere yanyu. Igihe iki kintu mutabasha ku cyumvikanaho, bishobora kubakururira amakimbirane ahoraho mu muryango wanyu.
10. Wikwihuta. Ingo nyinshi zisenyuka kuko abantu babanye batabanje gufata igihe gihagije cyo kumenyana no gukora ubushakashatsi ku bakunzi babo, nk’ uko byagaragajwe haruguru cyane cyanemu bihugu byateye imbere aho bavuga ko abantu bamenyana icyumweru kimwe bagahita bafata icyemezo cyo kurushinga hashira ikindi bagatandukana.
11. Ibaze uti ‘ese koko nkeneye uyu muntu nka mama cyangwa se papa w’ abana banjye ?’ niba utarabyiyumvamo neza cyangwa se ufite gushidikanya, ongera utekereze. Ibuka ko gushyingirwa atari ibintu by’ uno munsi cyangwa ejo gusa ahubwo ko ari iby’ ubuzima bwose, kandi ko ikiruta ibindi muri icyo gikorwa ari ugushinga umuryango. Niba ubona umukunzi wawe ashobora kutazavamo umubyeyi mwiza, uzaba uri guhemukira abana uzabyara kuko hari ibyo bazabura kuri uwo mukunzi wawe.
12. Ntuzigere na rimwe wemera ko hagira ugushushubikanya mu gukora ubukwe. Umutima wawe uba ugomba kumva ko ariwo ubwawo ufashe icyemezo, ntabwo ari umutima w’ undi muntu uwo ariwe wese.
13. Ntuzigere na rimwe wemera gushyingirwa kuko wahawe amafaranga cyangwa se ukurikiye ubukire. Aya ni amakosa akomeye kuko ubukwe ni gahunda y’ ubuzima bwose. Nonese icyo ukurikiye gishize nawe wahita utandukana n’uwo mwashakanye ?
Ibi bintu byose bikurikijwe, ibyago byo kugira urugo ruhoramo amakimbirane, intonganya biganisha ku gusenya byagabanuka cyane. Guhitamo umufasha (umugore/ umugabo) ibi kandi ni cyo cyemezo gikomeye umuntu afata mu buzima bwe, kuko umufasha wawe ashobora gutuma ubuzima bwawe buba bwiza cyangwa se bubi, mu bihe byiza cyangwa se bibi by’ ubu buzima. Ni byiza ko iki cyemezo ukiganiraho n’ ababyeyi inshuti n’ abandi wizera gusa gufata icyemezo bikaba ibyawe wenyine.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire