Uyu mugabo, turi bwite Edouard Manirakiza, yarongoye mu mwaka w’1997; icyo gihe akaba atari bwuzuze imyaka 21. Manirakiza avuga ko uwo munsi w’ubukwe bwe we n’umugore we bagize ubwoba bwinshi cyane ku buryo ngo babuze uko batangira igikorwa nyirizina, buri wese yareba undi akamutinya. Nyuma rero, ngo umugore yamugiriye inama yo kubanza bakabisengera .
Uyu mugabo wasezeraniye mu idini ya ADEPR avuga ko gutera akabariro ka mbere byamubereye ikizamini gikomeye kuko atari azi uko yabigenza usibye kumva bavuga ngo umugore n’umugabo bararyamana.
Ati : «Mu by’ukuri njye numvaga ntazi icyo ndibukore, madamu wari wagize ubwoba arabwira ngo tubanze dusenge, twarasenze nyuma yaho birakoreka’’.
Manirakiza kuri ubu ufite abana batanu. Uyu mugabo avuga ko bakimara gutera akabariro ka mbere ubwoba bwagiye bubayoyokamo buhoro buhoro bagera aho barabimenyera.
Ku birebana n’uko umugore we yari kumwanga kuko atazi gukora imibonano mpuzabitsina Manirakiza avuga ko bitari gushoboka kuko nawe atari abifitemo ubumenyi .
Ati : « Iyo aza kuba yarabikoze nibwo yari kunyanga ariko nawe nta cyo yari yiyiziye ; yari umukobwa w’isugi wakuriye mu cyaro’’.
Icyakora ariko Manirakiza avuga ko nyuma yagiye abimenya kuko yabitinyutse akabasha no kwegera abandi bagabo bafite abagore bakamwigisha uburyo bikorwamo.
Ati : « Umwaka wagiye gushira nta cyo wambeshya ; njye na madamu dusigaye tubisobanukiwe buri wese aranyurwa ku ruhande rwe ‘’.
Uyu mugabo wavukiye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara kari mu ntara y’Amajyepfo avuga ko gushaka umugore ari byiza cyane cyane iyo uzi igutuma umushatse.
Manirakiza wakuze akora akazi k’ubufundi avuga ko kuva yashaka kugeza ubu atarigera yicuza impamvu yashatse kuko ibyo yifuzaga byose kurushako yabigezeho.
Ati : «Nashatse umugore nshaka ko azakumfasha kurera barumuna banjye nari narasigaranye no kugira ngo amfashe mu kwiteza imbere none byose nabigezeho ni byo ntarageraho mfite ibyigiringiro byo kuzabigeraho’’.
Akomeza avuga ko kubera gushaka umugore yageze kuri byinshi birimo , inzu ebyiri , imwe i Kigali indi mu cyaro i Save, umugore we yabashije kubona icyo akora.