vendredi 8 mars 2013

Inkomoko ya Prof. Silas Lwakabamba yavuzweho n’Abanyatanzaniya nyuma yo kugirwa Minisitiri


Inkomoko ya Prof. Silas Lwakabamba yavuzweho n’Abanyatanzaniya
nyuma yo kugirwa Minisitiri
Rwakabamba
Nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda ivuguruwe, uwari Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), Prof. Silas Lwakabamba akagirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kwandika ku nkomko ye.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu mahanga by’umwihariko ibyo mu gihugu cya Tanzaniya nibyo bikomeje kwandika ku nkomoko ya Prof. Lwakabamba bavuga ko yaba ari Umunyatanzaniya.
Ikinyamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Africa Review cyasohoye inkuru ejo ku wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013 ifite umutwe ugira uti “Kagame yahaye Umutanzaniya ubwenegihugu amugira Minisitiri”.
Uyu uvugwa ni prof. Silas Lwakabamba iki kinyamakuru kivuga ko akomoka mu gihugu cya Tanzaniya, Perezida Kagame ngo akaba yamugize Minisitiri w’Ibikorwa Remezo muri guverinoma nshya yavuguruwe nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kabiri ushize.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko amakuru yageze ku kindi kinyamakuru kitwa The Citizen aturutse mu Rwanda, yavugaga ko perezida w’u Rwanda yanejejwe n’imikorere ya prof. Lwakabamba mu mirimo yabanje gukora, kigakomeza kivuga ko yanahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Amakuru y’iki kinyamakuru kandi avuga ko Abanyarwanda bashimiye umukuru w’igihugu kubera gushyira imbere inyungu z’igihugu igihe yagiraga Pro.f Lwakabamba Minisitiri.
Prof Lwakabamba ngo wavukiye kandi akiga muri Tanzaniya, yakurikiranye amasomo y’ibijyanye na Engineering muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza. Abona impamyabushobozi ya Bsc mu 1971 ndetse abona PhD mu 1975 muri Mechanical Engineering, agaruka muri Tanzaniya aho yagiye mu buyobozi mu ishami rya Engineering ryari rimaze igihe gito ritangiye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
Yakomeje kuzamuka vuba mu nzego abona icyo bita mu Cyongereza Professorship mu 1981. Yanabaye kandi Umuyobozi wa department, Dean wungirije ndetse aza no kuba Dean w’iri shami rya Engineering.
Mu 1985, Prof. Lwakabamba yagiye mu kigo giterwa inkunga na Loni cyitwa African Regional Centre for Engineering Design and manufacturing cyakoreraga muri Nigeria nk’umuyobozi ushinzwe gutera inkunga amahugurwa no gukwirakwiza serivisi.
Mu 1997, nibwo prof. Lwakabamba yabaye umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), mu 2006 aza kugirwa umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda( UNR), umwanya yari ariho kugeza ubwo agizwe Minisitiri.
Prof. Silas Lwakabamba uzwiho ikinyarwanda gike cyane, abenshi mu banyarwanda bakaba bari bategerazinyije amatsiko kumwumva aho arahira, ariko biza kurangira abaminisitiri bashya bose binjiye muri guverinoma barahiriye hamwe.
MUKAHIRWA Olive
Umuryango.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire