Abakobwa 128 bamaze guterwa inda mu nkambi ya Kigeme

Amakuru aturuka mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, aremeza ko nyuma y’amezi 10 iyi nkambi ishinzwe hari abana b’abakobwa 128 bamaze kuyitwariramo inda barimo n’abatujuje imyaka 18.
Ibi byatangajwe na bamwe mu bahagarariye izi mpunzi mu kiganiro n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe. Iranzi Jean Pierre ushinzwe urubyiruko na Siporo muri komite ihagarariye izi mpunzi, ati “Ubu dufite ikibazo gikomeye cy’abana b’abakobwa bamaze gutwara inda kandi abenshi muri bo baracyari bato ; hari n’abari munsi y’imyaka 16.”
Habineza Fidele ushinzwe umutekano muri komite ihagarariye izi mpunzi we yagize ati “Kubera ibibazo bitandukanye usanga abahungu bo hanze y’inkambi bashukashuka aba bashiki bacu. Hari abo bashukisha udufaranga kubera utubazo baba bakeneye gukemura ; hari abo bashukisha amavuta yo kwisiga ; amata n’ibindi.” Yakomeje avuga ko bamwe batinya kuvuga ababateye inda, ariko n’abatinyutse kubavuga basanga ngo ari abasore bo hanze y’inkambi.
Habineza avuga ko hari uwo bavuze basanga amaze gutera inda abakobwa batandatu ; maze igihe Polisi itangiye kumushakisha ahita atoroka. Igikomeye cyane ngo ni uko abo yateye inda bari bataranageza ku myaka 16.
Umwe muri abo bakobwa batwaye inda avuga ko yabonaga uwo muhungu amukunda cyane, ati “Ariko muri ino minsi ntabwo nzi aho ari.”
Nyiragatete Ziporo, umwe mu babyeyi akaba n’umuyobozi wungirije w’inkambi, avuga ko bababajwe n’uyu mubare w’abamaze gutwara inda. Aragira ati “Birababaje ariko nyine nta kundi twabigenza. Imana idufashe ntibabe baranduye agakoko gatera SIDA.”
Umwe mu bakorera ikigo gikora ubugenzuzi ku by’uburinganire n’ubwuzuzanye kirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Based Violence) muri iyi nkambi, Bazubagira Josiane, ati “Muri rusange tumaze kubona abana bagera kuri 90 baje kutubwira ikibazo cyabo, ariko usanga baba batabafashe ku ngufu.” Yakomeje avuga ko bagiye kurushaho kubigisha uko bakwirinda ubusambanyi.
Inkambi ya Kigeme ifite impunzi 17521. Muri bo abari hagati y’imyaka 12 na 17 ni 17,13%, naho 58,16% ni igitsina gore. Yatangiye guturwamo kuva muri Kamena 2012.